Hit enter to search or ESC to close
Rwanda
ENGIE Energy Access

Rwanda

ENGIE Energy Access Rwanda itanga uburyo budasanzwe bwo kugeza umuriro w'amashanyarazi mu ngo hakoreshejwe imirasire y'izuba, hakaboneka urumuri, telefone zigasharijwa, televiziyo na radiyo zigakora n'ibindi, ubwo buryo bwishyurwa mu byiciro bito hakoreshejwe uburyo bwo kwishyura kuri telefone igendanwa (Airtel Money cyangwa MTN Mobile Money). Dutuma abashaka ingufu z'amashanyarazi zisukuye, zitari izo ku mapoto babona ubwoko bw'amashanyarazi bwisumbuyeho n'izindi nguzanyo zihindura ubuzima.

Iyo dufatanyije tugira imbaraga kurushaho

Twatangiriye mu Rwanda mu 2014 twitwa Mobisol Rwanda kandi kuva icyo gihe twungutse abakiriya barenga 130,000 bakoresha ingufu zisubira, bigira icyo bihindura ku buzima bw'abantu barenga 650,000.

Mu 2020, ENGIE Group yaduhuje na Fenix International na ENGIE PowerCorner kugira ngo hashingwe ENGIE Energy Access.

Dufite imbaraga nyinshi kurushaho kandi turi kwagura ibikorwa muri Afurika mu gihe twitegura gutangiza ubwoko bw'ibicuruzwa byagutse byitwa MySol. Kuri ubu, dufite abakozi barenga 500 bakorera hirya no hino mu igihugu.

Itsinda ryacu rikorera mu Rwanda ryiyemeje gufata abakiriya mu buryo bwihariye, mu gihe ibicuruzwa byacu ari ibyo mu rwego rwo hejuru (byahangiwe muri Amerika no mu Budage) kugira ngo hizerwe neza ko bikomeza kunyura abakiriya by'igihe kirekire.

Mobisol yabaye MySol #MySolRwanda

Ibibazo bikunda kubazwa

MySol ni izina ry'igicuruzwa rishya rizasimbura amazina azwi kuri ubu nka Fenix na Mobisol. Nyuma yo kwihuza kw'amasosiyete ari yo Fenix International, Mobisol na ENGIE PowerCorner bikaba sosiyere imwe yitwa ENGIE Energy Access, iyo sosiyete iri gukora no kwagura ubwoko bw'ibicuruzwa ihuza ibicuruzwa bya Fenix n'ibya Mobisol. MySol iguha ibicuruzwa byo mu rwego rwo hejuru uzi kandi wizera, ariko yo ifite byinshi wahitamo.

Iyo umaze gufata icyemezo cyo kwiyandikisha mu buryo bumwe bwacu bwo gukoresha imirasire y'izuba mu rugo, itsinda ryacu rishinzwe ubucuruzi rifata aderesi yawe. Nyuma y'aho, uhamagarwa kugira ngo ukorerwe isuzuma rikorerwa abakiriya harebwa ko wujuje ibisabwa ngo uhabwe ubwo buryo bw'imirasire y'izuba.

Iyo bimaze kwemeza ukanishyura, uburyo bwawe burakorwa, uburyo bwawe buhita butegurwa n'itsinda ry'abatekinisiye bacu maze ukaba wakwitegura kurifatira ku iduka rikwegereye. Uza witwaje indangamuntu igihe uje gufata uburyo bwo gukoresha imirasire.

Kwishyura bikorwa mu buryo bworoshye bikorewe kuri MTN Mobile Money na Airtel Money. Gahunda zacu zo kwishyura ziroroshye kandi zifite ibipimo bidahenze kubera ko twiyemeje gufasha abantu kubona ingufu z'amashanyarazi zisukuye.

Icyitonderwa: Abajenti n'abakozi bacu ba Fenix / Mobisol ntibemerewe kwakira amafaranga.

Nta mpamvu yo guhangayika. Twumva neza ko hari igihe kigera umuntu agahura n'ingorane z'amafaranga. Turavugana nawe kugira ngo dusobanukirwe neza imbogamizi wahuye na zo kandi tukakugira inama kugira ngo tugufashe gucunga neza uburyo wishyuramo.

Yego! Ugire uburenganzira busesuye no kubona aho ukura amashanyarazi wigengaho mu gihe bateri imara, nyuma yo kwishyura inguzanyo yose y'uburyo bwo gukoresha imirasire y'izuba.

Yego! Ingufu zisukuye ziguha ubushobozi bwo kwinjiza andi mafaranga. Urugero: Usharija telefone z'abaturanyi cyangwa ukoresha televiziyo yacu nini kugira ngo abantu benshi barebe umupira w'amaguru. Ndetse, tunaguha igihembo iyo urangiye uburyo bwo gukoresha imirasire y'izuba na serivisi byacu kingana na 15 000 FRW ya komisiyo buri uko uzanye umukiriya mushya akagura ibicuruzwa bye agendeye ku buryo wamurangiyemo.

Dutanga garanti y'imyaka 3 ku buryo bwa SHS (ahagenzurirwa imirasire y'izuba, bateri na pano), garanti y'imyaka 2 kuri za televiziyo, na garanti y'umwaka 1 ku bindi bikoresho byose (imigizo, interebuteri, igikoresho byo gusharija telefone, itoroshi).

Umurongo wa telefone utishyurwa n'aho amaduka aherereye

Umurongo wa telefone utishyurwa n'aho amaduka aherereye

Ukeneye ubufasha buhabwa abakiriya? Hamagara umurongo wa telefone utishyurwa wacu ari wo 2345.

Ushobora kubona iduka rikwegereye n'ahatangirwa serivisi munsi.

Injira mu muryango wa ENGIE Energy Access! #ItsindaRimwe

Twiyungeho mu nshingano dufite zo kunoza ubuzima muri Afurika hakoreshejwe ingufu z'imirasire y'izuba zisukuye, zihendutse kandi zirimo guhanga udushya


Injira mu muryango wa ENGIE Energy Access! #ItsindaRimwe

Aho ibiro biherereye

ENGIE Energy Access - Rwanda

Mobisol Rwanda LTD

51 KN 14 AV
Kimihurura, Gasabo, Kigali
Rwanda